U Burundi bwafashe icyemezo gica amarenga yo guca umubano n’u Rwanda

16

Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi Joseph Butore

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi kuba byakoherezwa mu Rwanda, bitewe n’uko barushinja gufasha mu buryo bunyuranye inyeshyamba zigambiriye gutembagaza ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Belga dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru ikesha SOS Media Burundi avuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016, ngo Visi Perezida wa kabiri w’iki gihugu Joseph Butore yatangaje ko nta bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byemerewe kuvanwa mu Burundi bijya gucururizwa mu Rwanda.

Ibi ngo uyu muyobozi yabitangarije mu muganda rusange wabereye mu isoko rya Rugombo, riherereye mu ntara ya Cibitoke, mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Joseph Butore ngo yihanangirije bikomeye inzego z’ubuyobozi ndetse n’izishinzwe umutekano ko uzaramuka afashwe yemerera ibyo bicuruzwa kujyanwa mu Rwanda azahura n’ibibazo bikomeye.

Yagize ati: “Ntidushobora guha u Rwanda ibyo twihingiye bitewe n’uko rushaka kuturwanya. Mugomba gucuruza ibyo mwejeje mu zindi ntara.”

Iki cyemezo ngo cyahise gitera ubwoba abacuruzi bari batunzwe no kohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda ndetse n’ababikurayo babijyana i Burundi, bavuga ko ngo bizabatera igihombo.

Ubusanzwe igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi byari ibihugu bisa n’ibivandimwe kuburyo abaturage babyo bagenderanaga ndetse bakanahanahana ibyo bejeje nta nkomyi, ariko kuva aho imvururu zitangiriye mu Burundi bigatuma iki gihugu kijundika u Rwanda nk’umuturanyi ubateza umutekano muke, ibi byose byagiye bivaho kuburyo bamwe mu banyarwanda bajyaga ndetse n’ababa muri iki gihugu bagirirwaga nabi.

Kuva izi mvururu zamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza zatangira mu mwaka ushize, u Burundi bwagiye bushyira mu majwi igihugu cy’u Rwanda kuba giha imyitozo ndetse n’ubundi bufasha abashaka guhirika ubutegesi bwa Perezida Nkurunziza, ibirego u Rwanda rwagiye rwamaganira kure ruvuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Iizi mvurueru kandi zatumye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifata umurego kuburyo byatumye abarenga 500 bahasiga ubuzima ndetse ababarirwa mu bihumbi 270 bahunga igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 16

  1. Ariko se nkubwo muba mushya mwaruriki ko ntawutuka umuhatse kdi ko umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka mwakwiturije ko tuvuga ururimi rumwe. ,

  2. Ariko abarundi bagirubwenge?niki duhahira mu burundi cyatera ihungabana ryacu koko.uyu visi president ntabwenge agira,twe tubateza umutekano muke duhurira hehe no kwiha ubutegetsi bwabo abaturage batashakaga.uguhima atiretse agusurira muryamanye.

  3. Andika Igitekerezo Hano Eheee!!! Barabatanguye Reka Rero Babankireko Ninjanga Namamesa Nimikubuze Namazi Meza Yaviwabo Ayo Kagame Yantwaga Nibagende Bamusabe Ikigogwe Pierre Nkurunziza Asubire Kubarungikira Ikivunde Muraziko Muba Kurutandara Rutamera Akumbati

  4. none kayemwe kombona uburundi bwiyita karuhariw natw abenegihugu twishwe n inzara, ubwo babonye kobazotugabaniriza kuvyo batunze tugakwirwa? haaa; bokwitond
    a

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo