U Buhinde bwasabye abakerarugendo kutajyayo bambaye amajipo

2

Leta y’u Buhinde yasabye abagore n’abakobwa bifuza kubusura, kujya baza batambaye amajipo mu rwego rwo kwirinda kuba bagirirwa nabi birimo no gufatwa ku ngufu.

Minisitiri w’ubukerarugendo Mahesh Sharma yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ikarita izajya ihabwa umukerarugendo uje mu Buhinde, igaragaza ibyo akwiye kwitondera n’ibyo adakwiye.

Sharma yagize ati “Hari ikarita iriho ibyo ugomba gukora n’ibyo utagomba gukora.iby’ingenzi biriho ni nka ‘ntujye hanze nijoro, ntiwambare amajipo.”

U Buhinde bwakunze kuvugwamo urugomo rukorerwa abakobwa n’abagore b’abanyamahanga rukorwa n’insoresore, aho bamwe bafatwa ku ngufu.

Leta y’u Buhinde yagerageje kuvugurura amategeko ahana ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore, ariko umubare w’abakorerwa ibyo byaha urakiyongera.

Ijambo rya Sharma ryatumye anengwa hirya no hino ku isi ndetse n’imbere mu gihugu, abantu bavuga ko ibyo ari ukubuza abagore uburenganzira bwabo.

Hari abavuze ko ahubwo igikwiye ari ugukaza umutekano, aho kubuza abagore kwambara amajipo.

Nkuko CNN ibitangaza, kuri uyu wa Mbere Sharma yagerageje kumvikanisha ibyo yashakaga kuvuga.

Yagize ati “Mfite abakobwa babiri, ..sinategeka abagore icyo bakwiye kwambara cyangwa badakwiriye, ariko ntacyo bitwaye kwitwararika hakiri kare.Buri gihe ibihugu bitanga imiburo ariko nta we nabwiye ngo ahindure uko yambaraga.”

Sharma si ubwa mbere anenzwe nyuma yo kuvuga ijambo ritavugwaho rumwe, kuko n’umwaka ushize yavuzweho cyane yavuze ko nta mugore ukwiye kuva mu rugo ninjoro wenyine.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. ese ubundi iyi myenda ingana numukandara nimyenda bahisemo nubundi ko baba bashaka kwerekana uko bateye bakambaye usa bakagaragaza hose

  2. ese ubundi iyi myenda ingana numukandara nimyenda bahisemo nubundi ko baba bashaka kwerekana uko bateye bakambaye usa bakagaragaza hose

Tanga Igitekerezo