U Buhinde:Hatangijwe iperereza ku mwana wapfuye nyuma y’iminsi 68 yiyiriza ubusa

Aradhana wapfuye nyuma yo kwiyiriza iminsi 68

Polisi yo mu mujyi wa Hyderabad mu Buhinde yatangije iperereza ku rupfu rwa Aradhana Samdariya wapfuye nyuma y’iminsi 68 yiyiriza ubusa.

Aradhana w’imyaka 13 yapfuye mu cyumweru gishize, nyuma y’iminsi ibiri arangije igifungo cy’iminsi 68 atarya.

Polisi yo mu Buhinde yatangarije BBC ko ababyeyi ba Aradhana bari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba ataribo bashutse umwana wabo kwiyiriza.

Ababyeyi bo babihakanye bavuga ko umwana wabo yagiye kwiyiriza ubusa ku bushake nkuko idini yabo y’Abajeyini (Jain) ibisaba.

Umwe mu babyeyi b’uwo mukobwa bavuze ko babujije umwana wabo kwiyiriza ubwo yari amaze iminsi 51 ariko akabananira.

Abaharanira uburenganzira bw’abana mu Buhinde bo basabye ko abo babyeyi be babiryozwa, ngo kuko barebereye akora igisa no kwiyahura kandi aribo bamufite mu nshingano.

Aradhana ubwo yari mu gifungo yanywaga amazi y’umugezi igihe ashakiye ariko ntagire ikindi akoza mu kanwa.

Impuguke mu buzima zatangaje ko umuntu ashobora kumara amezi abiri atarya akabaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo