Kwamamaza

MU MAHANGA

U Buhinde : Abanyafurika 10 bakomerekeye mu gitero bagabweho n’Abahinde

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
U Buhinde : Abanyafurika 10 bakomerekeye mu gitero bagabweho n’Abahinde

Mu Mujyi wa Greater Noida, hafi y’Umurwa mukuru w’u Buhinde New Delhi, kuri uyu wa 28 Werurwe 2017, amagana y’abaturage b’u Buhinde bagabye igitero ku Banyafurika nyuma y’irekurwa ry’abanyeshuri batanu bakomoka muri Nigeria bari bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhinde w’ingimbi.

Muri icyo gitero abagera ku 10 bahakomerekeye.

Uwo Muhinde w’imyaka 16 bivugwa ko yaba yaranyoye ibiyobyabwenge akarenza urugero byanamuviriyemo urupfu kuwa 25 Werurwe 2017, mu gihe bamwe mu Bahinde bo bavuga ko urupfu rwe rwatewe n’urugomo yakorewe n’Abanyafurika.

Kurekurwa kw’aba Banyafurika bakekwaga kwabaye nyuma yo kubura ibimenyetso bibashinja. Byatumye abahinde bo muri uyu mujyi batera Abanyafurika bitwaje inkoni n’intebe z’ibyuma, maze birara mu bari baje guhaha mu isoko batangira kubibakubitisha.

Sujata Singh, Umupolisi mukuru w’Umuhinde yabwiye Aljazeera ko ibihuha byakwirakwijwe ko Abanyafurika bagize uruhare mu rupfu rw’iyo ngimbi, bigakurura umwuka mubi wanavuyemo gushyamiranya izi mpande zombi

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yarekuye aba Banyafurika kuko ari batanu, nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika bibashinja. Abagera ku 10 bahakomerekeye, bane bajyanwa mu bitaro.

Kubera uwo mwuka mubi, abahagarariye Abanyafurika banyuijije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga basaba bagenzi babo kudasohoka mu rwego rwo kwirinda gukurura izindi mvururu.

Mu gihe Polisi ikomeje iperereza kuri uru rugomo rwakorewe Abanyafurika, itangaza ko yamaze guta muri yombi Abahinde bagera muri batanu, gusa ngo abari muri ibyo bikorwa babarirwaga muri 300.

Sushma Swaraj, Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Buhinde, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko hazabaho iperereza ryimbitse kandi ritabogamye kuri uru rugomo uwabigizemo uruhare wese akabiryozwa.

Usibye uru rugomo rwongeye kubyutsa umwuka mubi hagati y’abirabura n’abahinde, Abanyafurika baba mu Buhinde basanzwe bashinja Abahinde kugira ivangura rishingiye ku ruhu, mu gihe Abahinde nabo bashinja Abanyafurika kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

IBITEKEREZO

  • Rick Ross mwanafrica Yanditse:

    abanyafurika bacu babahora iki ntibazane vangura rya moko kuko n muri africa abahindi bayituyemwo nta nuwubarya urwara ntibasomborotse intambara nka Trump ashaka kongera gucanishamwo abantu kubijanye nurukoba

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza