U Bubiligi:Igisasu cyaturikirijwe ahakorera ibiro by’ubugenzacyaha

Igisasu cyaturukirijwe hafi y’ibiro bishinzwe kugenza ibyaha mu mujyi wa Bruxelles ahagana saa sita z’ijoro ku isaha ngengamasaha.

BBC yatangaje ko imodoka yaturikirijwemo icyo gisasu yasenye uruzitiro rw’ibyo biro. Birakekwa ko umuntu umwe cyangwa benshi aribo bihishe inyuma y’iryo turitswa.

Biravugwa ko kandi nta muntu n’umwe icyo gisasu cyahitanye cyangwa ngo gikomeretse.

Iperereza ry’uwaba yateye icyo gisasu ryatangiriye aho cyaterewe mu gace ka Neder-Over-Hembeek.

U Bubiligi bwakajije umutekano nyuma y’aho muri Werurwe abiyahuzi baturikije ibisasu ku kibuga cy’indege i Bruxelles ndetse no mu mihanda yo munsi y’ubutaka (metro) bigahitana abagera kuri 30.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi byatangaje ko abateye ibisasu uyu munsi bataramenyekana niba ntacyo babaye, dore ko ngo aho babiteye hangiritse cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo