Kwamamaza

MU MAHANGA

Turukiya ishobora gusubizaho igihano cy’urupfu kubera kudeta yapfubye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Turukiya ishobora gusubizaho igihano cy’urupfu kubera kudeta yapfubye

Byasabye imbaraga za Polisi mu guhagarika imvururu zikomeye nyuma y’ipfuba rya Kudeta

Perezida wa Turukiya Tayyip Erdogan yatangaje ko ashobora gusubizaho igihano cy’urupfu nyuma y’igikorwa cyo gushaka kumuhirika k’ubutegetsi cyaburijwemo.

Ubwo igihugu cya Turukiya cyari kiri mu muhango wa kunamira abantu baburiye ubuzima mu mvururu zo guhirika ubutugetsi zabaye kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, abaturage basabye Perezida gushyiriraho igihano cy’urupfu abateguye icyo gikorwa maze Perezida na we abizeza ko bitazatinda.

Perezida Erdogan asubiza abamusabye gusubizaho igihano cy’urupfu yagize ati: "Mu gihugu kigendera kuri demukarasi hagenderwa ku byo abaturage benshi bemeje, tuzaganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi dufate umwanzuro ntidushobora gukererwa kuri iyi ngingo kuko abagerageje gukora kudeta bagomba kubibazwa"

Iki gihano cy’urupfu cyari cyarakuweho mu mwaka wa 2004 mu mpinduka zabaye hagamijwe ko iki gihugu cyemererwa kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU)

Ibi bivuze ko iki gihugu nikiramuka gisubijeho igihano cy’urupfu kizaba gisa naho cyitandukanyije n’uyu muryango kuko mu mategeko yawo igihano cy’urupfu kitemewe.

Abasaga 265 bapfiriye muri izi mvururu 1400 barakomereka naho abasaga ibihumbi bitandatu (6.000) barafungwa mu mikwabu yabaye mu mpande z’igihugu zitandukanye ubwo abarwanya ubutegetsi bageragezaga guhirika ubutegetsi ariko umugambi wabo ukaburizwamo nkuko Aljazeera dukesha iyi nkuru itangaza.

Mu bashinjwa gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi muri Turukiya harimo n’umunyamerika w’umucuruzi muri iki gihugu witwa Gulen Fethullah.


Byari ibicika ubwo hageragezwaga igikorwa cyo guhirika ubutegetsi


Ibihumbi byinshi by’abantu bari bari mu mihanda


Byasabye imbaraga za Polisi kugirango bahoshe imvururu zari muri iki gihugu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza