Kwamamaza

MU MAHANGA

Turukiya: Bombe yahitanye 11 biganjemo abapolisi abandi benshi barakomereka

Yanditswe

kuya

na

Nsanzimana Rwema Ernest
Turukiya: Bombe yahitanye 11 biganjemo abapolisi abandi benshi barakomereka

Istanbul mu gihugu cya Turikiya bombe yaturikirijwe ku modoka yari intwaye abantu 11 barimo abapolisi 7 bose bahita bahasiga ubuzima.

Iyi bombe yaturikijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2016 yahitanye abantu 11 ikomeretsa abandi bagera kuri 36 kuri ubu batatu mu bakomeretse ubuzima bwabo bukaba buri mu marembera.

Iyi bombe yaturukirijwe hafi y’ inyubako ya kaminuza ya Istambul mu karere ka Beyazit mu saaha ya mugitondo ubwo abantu berekezaga ku mirimo.

Uretse abahatakarije ubuzima, iki gitero cya bombe cyagabwe n’ abantu bataramekana cyanangije byinshi birimo inyubako z’ amahoteli, n’ imodoka zitandukanye.

Kuva mu kwezi kwa 7 Umwaka ushize, muri iki gihugu hakomeje kumvikana ibitero bigabwa ku bapolisi n’ abasirikare.

Islamic state niyo ishyirwa mu majwi ku kuba yaba ariyo yihishe inyuma y’ ibi bitero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza