Turukiya:Abatavuga rumwe na Leta bamaganye Itegeko Nshinga riha Perezida ububasha bw’Ikirenga

Ishyaka The Republican People’s Party (CHP) ritavuga rumwe na Leta ryatangaje ko ritazemera ibyavuye mu matora ya Referandumu ku Itegeko Nshinga rigamije kongera ububasha bwa Perezida.

Referandumu yakozwe ku byifuzo bishyigikiwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan, abatoye ‘Yego’ batsinze abatoye ‘Oya’ ku majwi 51 % kuri 48 %.

Ishyaka CHP ryatangaje ko ibyavuye muri ayo matora ritazabyemera kuko ngo hari amakosa yakozwe, nk’aho hari impapuro z’itora zakoreshejwe kandi zidateyeho kashe.
BBC yatangaje ko imijyi minini nka Istanbul, Ankara na Izmir yatoye ‘ Oya’ kurusha ‘Yego’.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora abatavuga rumwe na Leta bahise biroha mu mihanda bigaragambya.

Perezida Erdogan yashimiye abatoye ‘Yego’ asaba buri we se kwizera ibyavuye mu matora kandi akabyubaha.

Iyi referandumu igamije kongerera ububasha bwa Perezida ndetse no kumwongerera igihe ku buryo Erdogan ashobora kuzageza muri 2029 akiyoboye.

Itegeko Nshinga rishya riha ububasha Perezida bwo gushyiraho abayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri.Azaba afite uburenganzira bwo gushyiraho Visi Perezida umwe cyangwa benshi.Umwanya wa Minisitiri w’Intebe uzahita uvanwaho kandi Perezida azaba afite ububasha bwo kwinjira mu bijyanye n’ubutabera.

Ni perezida uzaba afite ububasha bwo kugena cyangwa kutagena ibihe bidasanzwe mu gihugu.Iri tegeko Nshinga kandi rizashyiraho igihano cy’urupfu, bikazahita byimisha Turukiya amahirwe yo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Perezida Erdogan yavuze ko uko kuvugurura Itegeko Nshinga ari uburyo bwo gukomeza umutekano nyuma y’amezi icyenda hageragejwe kumuhirika ku butegetsi, ndetse ngo no kwirinda ibibazo byagiye bivuka muri guverinoma zamubanjirije.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo