Turukiya:Abanyamakuru 13 batawe muri yombi

Abapolisi bo muri Turukiya ubwo basakaga muri Televiziyo ya IMC tariki ya 4 Ukwakira

Abanyamakuru 13 batawe muri yombi muri Turukiya mu mukwabu ukomeje wo guhiga abafite aho bahuriye na Coup d’Etat yaburijwemo muri Nyakanga.

Kuri uyu wa Mbere mu rukerera hatawe muri yombi umwe mu banditsi bakuru b’Ikinyamakuru Cumhurriet, Murrat Sabuncu ndetse n’abandi banyamakuru 12.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko abo banyamakuru bashinjwa gutangaza inkuru zishimagiza coup d’etat mbere y’uko iba tariki 15 Nyakanga uyu mwaka ndetse no gukora ibyaha mu izina ry’imitwe y’iterabwoba.

Bimwe mu byaha baregwa birimo gukorana no gukora nk’abanzi b’igihugu.

Aba banyamakuru batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike bamwe mu bakozi ba Leta basaga ibihumbi icumi birukanywe ku kazi ndetse n’ibinyamakuru bisaga 12 bifunzwe kubera gukekwaho uruhare muri coup d’etat.

Ikinyamakuru Cumhurriet kimaze igihe gikora inkuru zinenga leta ya Perezida Recep Tayyip Erdogan ndetse n’ishyaka rye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo