Kwamamaza

MU MAHANGA

Tuniziya:Minisitiri yirukanywe azira kuvuga ko Arabie Saoudite ihembera iterabwoba

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Tuniziya:Minisitiri yirukanywe azira kuvuga ko  Arabie Saoudite ihembera iterabwoba

Minisitiri Abdeljalil Ben Salem wirukanywe

Minisitiri w’amadini mu gihugu cya Tuniziya yirukanywe azira amagambo yiswe ko agamije kuzambya umubano w’icyo gihugu na Arabie Saoudite, aho yavugaga ko icyo gihugu gihembera iterabwoba.

Minisitiri w’Intebe Youssef Chahed yirukanye Minisitiri Abdeljalil Ben Salem kuri uyu wa Gatanu amushinja kuvuga amagambo adahesha isura nziza Tuniziya ndetse ashobora kubangamira umubano icyo gihugu gifitanye na Arabie Saoudite.

Yavuze ko Salem yarenze ku mahame agenga imibanire y’ibihugu.

Kuri uyu wa Kane, Salem ari mu Nteko Ishinga Amategeko yemeye ko yabajije bamwe mu bayobozi bo muri Arabie Saoudite barimo na Ambasaderi wayo muri Tuniziya, ngo amusobanurire uburyo bw’imyigishirize ya kisilamu buzwi nka Wahhabism niba ntaho buhuriye n’iterabwoba.

Yagize ati “Nabwiye abanya-Arabie Saoudite nti muhindure amashuri yanyu kuko iterabwoba niho rituruka.Mbibabwiranye urukundo.”

Ubu buryo bw’imyigishirize bwa Wahhabism bwakunze kuvugwaho gutuma ababwizemo abab inbyihebe nkuko Ikinyamakuru ModernGhana dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Icyakora Salem kuri uyu wa Gatanu yasohoye itangazo avuga ko nta kibazo kiri mu mubano wa Arabie Saoudite na Tuniziya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza