Tunisia: Yakatiwe n’urukiko kuko yanyweye itabi mu gisibo cya Ramadhan

1

Umugabo wo muri Tunisia kuri uyu wa Mbere yakatiwe igifungo cy’ukwezi kumwe nyuma yo gufatwa anywa itabi mu gisibo cya Ramadhan.

AFP yatangaje ko uwo mugabo yafashwe ubwo yanyweraga itabi hanze y’urukiko abaturage bakaza kumubona, bahamagara polisi iza kumufata ari nayo yamushyikirije urukiko.

Tariki ya 1 Kamena nabwo abandi bantu bane bakatiwe gufungwa ukwezi kumwe nyuma yo gufatwa barira mu ruhame mu gisibo cya Ramadhan.

Nta tegeko rihana umuntu wanywereye cyangwa waririye mu ruhame mu gisibo ariko imanza nk’izo buri mwaka zigaragara muri Tunisia.

Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ritanga uburenganzira busesuye ku myemerere ya buri muntu ariko Guverinoma niyo ndorerezi y’amadini.

Hashize iminsi mike abantu amagana bigabije imihanda basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kurira mu ruhame mu gihe cy’igisibo.

Muri uku kwezi kwa Ramadhan, abayisilamu ku isi hose birinda kurya, kunywa ibinyobwa n’itabi no gukora imibonano mpuzabitsina kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.

Iyo barangije kwiyiriza, ku mugoroba bafata ifunguro bita Iftar, na mbere y’uko umuseke utambika bagafata ifunguro bita Isuhur.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. uwafashwe arya mugisibo,aramutse atari umusilamu,yaba ahohotewe,ariko ari umusilamu kumufunga ukwezikumwe,niguke njye namukatira nkumwaka kuriburi munsi atasibye.

Tanga Igitekerezo