Tshisekedi utavuga rumwe na Kabila agarutse muri Kongo gukomeza guhirimbanira ubutegetsi

Perezida w’ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), Etienne Tshisekedi wari umaze imyaka ibiri aba mu Bubiligi azagaruka muri Kongo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2016.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Bruno Mavungu yatangarije Radio Okapi ko Perezida waryo Etienne Tshisekedi wa Mulumba azagera Kinshasa kuri uyu wa 27 Nyakanga avuye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubirigi.

Muvungu yatangaje ko uburyo bwose bwo kwakira Tshisekedi bwamaze gutegurwa neza kugira ngo bizagende neza ndetse ngo n’abasirikare b’ishyaka rye bose biteguye kujya kumwakira mu kinyabupfura gikomeye ndetse anahamagarira abarwanashyaka b’ishyaka rye bose kuzajya kwakira Perezida w’ishyaka ryabo.

Mu rwego rwo kwakira neza Tshisekedi abamotari bibumbiye muri koperative ishingiye kuri iri shyaka [Association des motocyclistes de l’UDPS (AMU)] bateguye uburyo bazatwara abantu ku kibuga cy’indege banyuze mu mihanda yose ishoboka y’umujyi wa Kinshasa.
Mu rwego rwo kunoza umutekano we, Komiseri mukuru wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa général Célestin Kanyama yavuze ko abantu 15 gusa ari bo bazaba bemerewe gusuhuza Tshisekedi ubwo azaba avuye mu ndege.

Etienne Tshisekedi w’imyaka 84 yagiye ahanganira kuyobora igihugu cya Kongo inshuro nyinshi kuva ku ngoma ya Mubutu Sese Seko wafatwaga nk’umunyagitugu ariko ntiyigere amutinya na rimwe.

Tshisekedi yahanganye mu matora ya Perezida mu mwaka wa 2006 aza gutsindwa ariko avuga ko yibwe amajwi na Kabila bari bahanganye.
Yongeye kwiyamamaza muri 2011 na bwo aratsindwa ariko na bwo avuga ko Joseph Kabila yamwibye amajwi ndetse icyo gihe anatangaza ko ari we watsinze amatora bituma igipolisi n’abayobozi bahagarariwe na Kabila bamushyira mu gifungo cyo gufungirwa iwe mu rugo.

Nyuma Tshisekedi, yaje kujya mu gihugu cy’u Bubiligi ku itariki 16 Kanama 2014 avuga ko agiye kwivuza uburwayi bumukomereye ariko benshi icyo gihe bavuze ko ari uguhunga Leta ya Kabila ari na ho yari akiri kugeza n’ubu.

Nyuma Tshisekedi yaje kohereza ubutumwa bw’amashusho abwira abarwanashyaka be ko mu gihe gito azagaruka akabana na bo bagahuza imbaraga kugira ngo batsinde, ibintu byibajijweho na benshi bibaza imbaraga zidasanzwe uwo mukambwe azagarukana zizatuma atsinda.

Etienne Tshisekedi agarutse muri Kongo mu gihe amatora ya Perezida w’iki gihugu ateganyijwe mpera z’uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo