Kwamamaza

MU MAHANGA

Trump yirukanye intumwa nkuru ya Leta yashyizweho ku ngoma ya Obama

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Trump yirukanye intumwa nkuru ya Leta yashyizweho ku ngoma ya Obama

Sally Yates wari intumwa nkuru ya Leta zunze ubumwe za Amerika yirukanwe.

Donald Trump yirukanye Sally Yates ku mirimo ye yo kuba intumwa nkuru ya Leta zunze ubumwe za Amerika azize kuba adashyigikiye gahunda ya Trump yo gukumira impunzi n’abimukira.

Sally Yates, yashyizwe kuri uyu mwanya na Perezida wacyuye igihe Barack Obama.

Uyu Sally nyuma yo kubona icyemezo Trump yari amaze gushyiraho umukono cyo gukumira abimukira n’impunzi kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahise asaba abanyamategeko bo mu rwego rw’ubutabera rwa Amerika ko badakwiye kugira icyo bakora bitwaje amategeko ngo bashyigikire icyo cyemezo cya Trump.

Sally yari yavuze ko mu gihe cyose azaba akiri intumwa nkuru ya Leta zunze ubumwe za Amerika urwego rw’ubutabera rutazigera rushyigikira Iteka rya Perezida Trump rikumira abimukira n’impunzi, ibi bikaba ari byo byamuviriyemo kwirukanwa.

Sally Yates yahise asimburwa na Dana Boente wari Intumwa ya Amerika mu Burasiraziba bw’Intara ya Virginia ndetse ahita arahirira izi nshingano mu ijoro ryo kuri uyu 30 Mutarama 2017.

BBC yanditse ko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ryavuze ko igitumye Sally Yates kubera ubugambanyi mu rwego rw’ubutabera ku cyemezo cyo kurengera abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    TRUMP. ARAHUBUKA CYANE ! KUKI. ATAMWEGUJE. KUBUSHAKE BWE ?????

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza