Trump yavuze imyato Obama bahuriye bwa mbere muri Whitehouse

4

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika indi myaka ine iri imbere, yavuze ko yasanze Obama ari umuntu mwiza kandi ngo yiteguye kuzamusaba inama n’igihe azaba yavuye ku buyobozi.

Obama na Trump bahuye kuri uyu wa Kane muri Perezidansi ya Amerika (Whitehouse) bagirana ibiganiro byamaze iminota 90.

Ibiganiro birangiye Trump yabwiye abanyamakuru ko ubusanzwe ibiganiro byari biteganyijwe kumara iminota icumi, ariko ngo byaryoshye biyongeza n’indi minota 80 nkuko CNN ibitangaza.

Trump wakunze kuvuga ko Obama atari Umunyamerika wuzuye ndetse ko ari na we washinze umutwe w’iterabwoba wa ISIS, kuri iyi nshuro noneho yagaragaje ko Obama ari umuntu mwiza.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida, nishimiye guhura nawe uyu munsi kandi ndifuza kuzahura nawe inshuro nyinshi.”

Trump na Obama muri Whitehouse

Obama uherutse kuvuga ko Trump atabereye kuba Perezida, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yumvise Trump afite ibitekerezo byiza, avuga ko azamushyigikira kandi agashaka uburyo ihererekanya ry’ubutegetsi rigenda neza.

Yavuze ko Trump nashira mu bikorwa ibyo yiyemeje azaba ari ishema kuri Amerika n’Abanyamerika.

Icyakora CNN yatangaje ko yavuganye n’umwe mu bakora muri Perezidansi, akavuga ko nubwo Obama yemereye Trump kumufasha, ngo abakozi benshi muri Perezidansi ntibaramwemera bakurikije ibyo yatangazaga yiyamamaza.

Nyuma yo guhura na Obama kandi, Trump yahuye n’umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko Paul Ryan na Mitch McConnell umusanateri mu gihe Visi Perezida wa Trump Mike Pence yahuraga n’uwa Obama Joe Biden.

Nyuma yo guhura na McConnell, Trump yabwiye abanyamakuru ko “Tugiye kwibanda ku bimukira, tugiye kwita ku mipaka cyane.Tugiye kwita cyane kandi ku buzima ndetse n’imirimo.”

Mugihe Trump yahuraga na Obama kandi, Umugore we Melania Trump yaganiraga na Michelle Obama ndetse CNN ivuga ko banasangiye icyayi akanamutembereza muri Whitehouse.

Melania Trump na Michelle Obama

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Politique nuko igenda ariko bacya umugani ati: <umugabo yihindukiza ari guhiga ntabwo yihindukiza mwijambo> burya Donald Trump ari kwijijisha ahari azabikora amaze kurahira. Barack OBAMA nubwo ubona bicaranye na Donald Trump ntabwo yishimye na gato mumenye ko na YUDA mukugurisha JESUS babanje gusangira. mwe mwivuga menshi. ivya politique bifite ababyo.

  2. politic ni hatali babagabo bahise baba inshuti obam and trump,yewe mureke abagabo ntacyobapfaga ahubwo ububose barikuratana ibigwi byiza mugihe muri mukwamamaza burumwe yavugagako undi ntacyo ashoboye biduhe isomo tujye twicecekera.

  3. Ivanguramoko niryo tudashaka dorekonumva Avugako Atakunda Abirabura Nashake ikibatezimbe Agwanye nabananiranye Ntakindidusha turashaka Amahoro bitangaje Abandi bazabavugako bagiye gushakira urumwewese Amahoro guterimbere nibindi byiza Arikowe ati ntashaka Abirabura biratangaje cyane pe munyumvire namwe?

  4. Ivanguramoko niryo tudashaka dorekonumva Avugako Atakunda Abirabura Nashake ikibatezimbe Agwanye nabananiranye Ntakindidusha turashaka Amahoro bitangaje Abandi bazabavugako bagiye gushakira urumwewese Amahoro guterimbere nibindi byiza Arikowe ati ntashaka Abirabura biratangaje cyane pe munyumvire namwe?

Tanga Igitekerezo