Kwamamaza

MU MAHANGA

Trump yatumiye Perezida Duterte i Washington

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Trump yatumiye Perezida Duterte i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatumiye Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines gusura icyo gihugu bakaganira ku bibazo bitandukanye.

Trump yatumiye mugenzi we wa Philippines kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro bagiranye kuri telefone.

Itangazo rya Perezidansi ya Amerika rivuga ko Trump na we ateganya gusura Philippines mu Ugushyingo uyu mwaka.

Duterte azwiho kutihanganira abacuruza ibiyobyebwenge aho abagera ku 7 000 bamaze kwica abandi bakaba bari muri gereza.

Yamenyekanye kandi umwaka ushize ubwo yatukaga Barrack Obama kuri nyina kuko yanenze uburyo akoresha arwanya ibiyobyabwenge.

Itangazo rivuga ko abo bayobozi banaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bawuzahura ndetse bakanaganira ku myitwarire ya Koreya ya Ruguru muri iki gihe.

The Guardian dukesha iyi nkuru, ivuga ko igihe Duterte azasurira Amerika kitatangajwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza