Trump yashimangiye ko Mexic izishyura urukuta 100%, Mexic ishimangira kutazigera irwishyura

3

Nyuma yuko Perezida Trump asinye ku mwanzuro wo kubaka urukuta rutandukanya igihugu ayoboye na Mexic, Perezida wa Mexic yongeye gushimangira ko atazigera yemera kwishyura urwo rukuta nkuko Trump abivuga.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize umukono ku cyemezo cyo kubaka urukuta rutandukanya Mexic na Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukumira abimukira no kunoza umutekano.

Inshuro nyinshi Trump yagiye avuga ko uru rukuta ruzishyurwa na Mexic ndetse no mu kiganiro yaraye atanze kuri Televiziyo yongeye kubisubiramo ati: "Mexic izishyura ruriya rukuta ijana ku ijana". Gusa Mexic na yo yashimangiye ko itazishyura n’ifaranga na rimwe kuko nta nyungu ifite mu kwitandukanya.

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, Perezida Enrique Pena Nietoa wa Mexic akimara kumva ko Trump yashyize umukono kuri iki cyemezo cyanenzwe na benshi, yongeye gushimangira ko urwo rukuta rutazishyurwa na Mexic nkuko Trump abyibwira.

Perezida Enrique yagize ati: "Mexic ntabwo yemera ibyo kubaka inkuta, nabivuze inshuro nyinshi mbisubiramo, Mexic ntabwo izigera yishyura ruriya urukuta, igihugu cyacu kiri kuganira n’ibindi ku bijyanye n’ubufatanye, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, n’urujya n’uruza rw’abantu mu gace k’amajyaruguru ya Amerika"

Yakomeje agira ati: "Nka Perezida, nshinzwe kurengera inyungu za Mexic n’abaturage bayo, Mexic ishyigikiye umubano n’abanyamerika kandi irifuza gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’ibindi bihugu, amasezerano azagirira akamaro Mexic na Leta zunze ubumwe za Amerika"

Perezida Enrique washimangiye ko atazigera yemera kwishyura urukuta Trump yiyemeje kubaka

Biteganyijwe ko ku wa 31 Mutarama 2017, Perezida wa Mexic azahura na Trump i Washington bakaganira kuri iki cyemezo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo