Kwamamaza

MU MAHANGA

Trump yabwiye Koreya y’Epfo kwishyura uburinzi Amerika ibaha cyangwa igafatirwa ingamba

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Trump yabwiye  Koreya y’Epfo kwishyura uburinzi Amerika ibaha cyangwa igafatirwa ingamba

Perezida Donald Trump yasabye igihugu cya Koreya y’Epfo kwishyura miliyari z’amadolari nk’ingwate cyangwa ikiguzi cy’ubwirinzi Amerika ibaha ngo bahangane n’ibisasu kirimbuzi bishobora guterwa na Koreya ya Ruguru.

Kuva mu minsi ishize Amerika yatangiye kohereza ubwato n’ibindi bikoresho bikomeye by’intambara muri Koreya y’Epfo muri gahunda yiswe THAAD (Terminal High Altitude Area Defense) igamije kuburizamo ibisasu by’ubumara Koreya ya Ruguru ishobora kohereza cyangwa kugerageza.

Trump yabwiye ikinyamakuru Reuters ko Koreya y’Epfo niramuka itishyuye ubwo bwirinzi babaha, Amerika izahagarika iyoroshywa ry’ubucuruzi ryari hagati y’ibihugu byombi.

Trump yagize ati “Tugiye kubarinda ariko bagomba kubyishyura, kandi barabizi.Nababwiye ko ibizababera byiza ari uko bakwishyura.Iriya gahunda yatwaye miliyari z’amadolari.”

Leta ya Koreya y’Epfo yakunze kuvuga ko nta mafaranga yabona yo kwishyura ubwo bwirinzi.Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko uruhande bari bahagazeho mu gihe cyashize ari nako bikimeze n’ubu.

CNN yatangaje ko n’ubusanzwe uburinzi bwa Amerika kuri Koreya butari bushyigikiwe n’Ubushinwa, inshuti ikomeye ya Koreya y’Epfo.

Moon Jae-in, umukandida uri imbere mu biyamamariza kuyobora Koreya y’Epfo mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha, yasabye ko ubwo burinzi bwa Amerika bwaba buhagaze, bikazaganirwaho hamaze kujyaho guverinoma nshya.

Kugeza ubu muri Koreya y’Epfo hamaze kugera abasirikare ba Amerika 28,000 n’ibikoresho bikomeye by’intambara.

IBITEKEREZO

  1. Buriya trump akwiriye kugira inama biriya bihugu bikaganira bikareka guhangana.buriya nibakomeza bazarushaho kwisenyera.nibatuze igihe turimo nicyo kwinjira mwiterambere si icyo guhangana.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza