Trump yabaye ashyize hasi ibyo kubaka urukuta ku mupaka na Mexique

Perezida wa Amerika Donald Trump yabaye aretse ibyo kubaka urukuta hagati y’igihugu cye na Mexique, icyakora ngo umugambi uzakomeza nyuma.

Mu ngengo y’imari Trump azajya gusobanurira Inteko muri iki cyumweru, ntihagaragaramo ingengo y’imari yo kubaka urwo rukuta.

Yiyamamaza, urukuta ni rimwe mu masezerano Trump yahaye abanyamerika, avuga ko ruzaba ari urwo kurinda abimukira bakomeje kwinjira muri Amerika banyuze ku mupaka wayo na Mexique, bakaza gucuruza ibiyobyabwenge no gucuruza abantu.

Trump yavuze ko urwo rukuta ruzubakwa ariko rukishyurwa na Mexique, icyakora Mexique yahise ibihakana ivuga ko ntarwo izishyura.

Byanavuzwe ko amafaranga ashobora kuzishyurwa na Amerika, ariko hakazamurwa imisoro ku bicuruzwa bya Mexique byinjira muri Amerika kugirango ayatanzwe ku rukuta agarurwe, icyakora abasesenguzi bavuze ko nabyo byashyira mu kaga ibicuruzwa bya Amerika byoherezwa muri Mexique.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomoka mu ishyaka ry’abademokarate bari bavuze ko amafaranga yo kubaka urukuta nashyirwa mu ngengo y’imari batazemera kuyitora.

BBC yatangaje ko Trump aherutse kubwira itangazamakuru ko ashobora kuzavuga ku by’urukuta mu mpera z’umwaka.

Kellyanne Conway, umujyanama wa Trump yavuze ko nubwo urukuta rutashyizwe mu ngengo y’imari, ngo ruracyari mu bibaraje ishinga.

Kuri Twitter, Trump yavuze ko nta kizamubuza kubaka urukuta yasezeranyije abaturage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo