Trump mu kiganiro cya mbere n’itangazamakuru, yashimangiye bimwe ku bindi arifata

6

Mu kiganiro cya mbere Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’itangazamakuru, yashimangiye zimwe mu ngingo yavuze yiyamamaza ariko agira zimwe ahinduraho imvugo ndetse kuri bimwe yirinze guhita agira icyo abivugaho kuko ngo akibitekerezaho byimbitse.

Imbwirwaruhame Donald Trump yagiye akoresha ubwo yiyamamazaga zagiye zikura abantu bamwe imitima ndetse bamwe banatangira kuvuga ko ntawatora umuntu uvuga nk’ibyo Trump yavugaga.

Nyamara byaje kurangira Trump atsinze Clinton, ibintu byatunguye benshi ndetse kuri ubu bamwe mu bashyigikiye Clinton ntibarabyumva ahubwo barigaragambya bavuga ko atari Perezida wabo. Ariko se muby’ukuri ibyo Trump yavuze yiyamamaza azabishyira mu bikorwa?

Mu kiganiro kirambuye Donald Trump yagiranye n’ikinyamakuru CBS kuri iki cyumweru, yagarutse kuri byinshi byerekeye ibyo yavuze ubwo yiyamamazaga.

Ku bijyanye no kubaka urukuta rutandukanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique, Trump yashimangiye ko urwo rukuta agomba kurwubaka byanze bikunze mu rwego rwo kurinda imipaka y’igihugu ayoboye.

Yavuze ko uru rukuta ruzaba rwubatswe mu buryo bubiri aho yavuze ko mu gice kimwe azakoresha kubaka inkuta, mu kindi gice agakoresha uburinzi bukomeye ku mipaka.

Ku ngingo yo kwirukana abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika badafite ibyangombwa byo kuhaba, Trump yavuze ko atazigera yivuguruza kuri iyi ngingo. Yashimangiye ko miliyoni zikabakaba eshatu z’abimukira badafite ibyangombwa baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagomba gusohokamo byanze bikunze.

Yavuze ko muri abo bantu batagira ibyangombwa ari ho habarizwa, abajura, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, abiyahuzi, n’abandi bahungabanya umutekano, bityo yavuze ko namara kwizera umutekano w’imipaka, abo bose bagomba gutaha cyangwa bagashaka ahandi bajya.

Trump yiyamamaza yavuze ko azagabanya imisoro, ibi yongeye kubishimangira avuga ko ari kimwe mu bintu by’ibanze azaheraho ku buyobozi bwe.

Ubwo yiyamamazaga kandi, yavuze ko natorwa azashyiraho urwego rw’ubutabera rutemeranya n’itegeko ryo gukuramo inda, ibi Trump yabishimangiye avuga ko we ubwe yanga urunuka itegeko ryo gukuramo inda bityo ngo ntazigera arishyigikira.

Yavuze ko abashaka uburenganzira bwo gukuramo inda bakwiye kureba izindi Leta bajyamo zitabarirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Agaruka ku bamushinja ivangura, Trump yavuze ko atavangura ahubwo ko ari umuntu mwiza kandi ko intego ye ari uguhuza Abanyamerika bose ndetse anavuga ko ababazwa no kumva ko abasilamu barenganywa anasaba ababarenganya kubihagarika.

Trump ariko yirinze kugira icyo avuga ku gufunga Hiraly Clinton nkuko yari yabivuze yiyamamaza. Gusa Trump yahamije ko Clinton yakoze amakosa ariko avuga ko igihe kitaragera ngo avuge niba koko azamufunga, ati:"Ndumva ibyo ntashaka guhita ngira icyo mbivugaho".

Ubwo James Comey uyobora ibiro by’ubutasi bya Amerika (FBI) yivuguruzaga ku cyemezo cyo gukurikirana Hiraly Clinton, Donald Trump yavuze ko nagera ku butegetsi azamusaba kwegura kubera kwivuguruza bya hato na hato, abajijwe niba azabikora, yavuze ko azagira icyo abivugaho ari uko abanje kwivuganira na we kuko ngo ashobora kuba afite impamvu ikomeye yatumye yivuguruza.

Trump yavuze ko umugore we Melania Trump ari umuntu ufite imbaraga kandi ko yifitiye icyizere cyo kuba umugore wa Perezida bityo ngo abona azakora byinshi byiza.


Donald Trump na Melania Trump baganira n’umunyamakuru

Trump yavuze ko nagera ku buyobozi azahita akora impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hasi kandi agahindura manda kuri abo bayobozi.

Yagarutse ku bantu bigaragambya bamwita umuntu mubi, ababwira ko impamvu bamwita mubi ari uko bataramumenya. Yavuze ko ari umuntu mwiza ariko avuga ko kuvuga imbwirwaruhame zikakaye zari ngombwa mu bihe bye byo kwiyamamaza.


Donald Trump n’umuryango we baganira n’itangazamakuru

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. nyamara Trump azavamo President mwiza Uzi gufata ibyemezo kndi isi yose izamukunda kuko into yavuze byose biri juste Wenda nuko yabivuganaga umujinya. Reba abatinganyi,abakuramo inda,abigira intagondwa bitwaje amadini....

  2. Tugiye kuzabona primus guma guma iryoshye kbs meddy name Ben ndumva bagiye kuzabona kbs

Tanga Igitekerezo