Kwamamaza

MU MAHANGA

Trump arahura na Perezida wa Mexique yatukiye abaturage

Yanditswe

kuya

Trump arahura na Perezida wa Mexique yatukiye abaturage

Donald Trump, Umukandida w’abarepubulike muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu arahura na Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto.

Nieto yifuza guhura na Trump, nyuma y’aho avugiye ko naramuka abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azubaka urukuta rubatandukanya n’igihugu cya Mexique mu rwego rwo kugabanya abimukira baturuka muri icyo gihugu.

Trump kandi yavuze ko abimukira bava muri Mexique aribo baza bagafata abagore ku ngufu bakaba n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Nieto yavuze ko guhura kwe na Trump ari uburyo bwo gushakira ineza Abanya-Mexique aho bari hose ku isi.

Perezida Nieto yari yatumiye n’umukandida w’abademokarate Hilary Clinton ariko ntibiramenyekena niba nawe arajyayo.

Muri Werurwe uyu mwaka Nieto yasubije Trump ku magambo yari yavuze ku baturage be, amugereranya n’abanyagitugu nka Hitler na Mussoloni.

Uwahoze ayobora Mexique, Felipe Calderon we yavuze ko nta ruhare abanya-Mexique bazatanga niharamuka hubatswe urukuta rubatandukanya na Amerika.

Ibyo yabivuze nyuma y’uko Trump avuze ko urukuta teganya kubaka amafaranga yarwo azatangwa n’abanya-Mexique.

Trump yatangaje ko nawe yishimiye guhura na Nieto.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza