Trump arahatwa ibibazo ku mafoto y’igitero cy’i Manchester yagaragaye mu binyamakuru byo muri Amerika

Biteganyijwe ko Perezida Donald Trump asobanurira Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May ku mafoto y’igitero cyagabwe mu gitaramo I Mnchester,kigahitana abagera kuri 22.

Icyo gitero cyagabwe mu gitaramo umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yari yagiriye mu gihugu cy’Ubwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abantu umunani nibo bamaze gutabwa muri yombi, ngo hamenyekane niba nta bari bafatanyije n’umwiyahuzi Abedi wahise ugwa mu gitero.

Mu gihe Polisi yari igikora iperereza itaranasohora amwe mu makuru y’ibanze, Ikinyamakuru The New York Times cyahise gitangaza amafoto y’ibisagazwa by’amasasu by’aho igitero cyabereye.

Byarakaje cyane abayobozi bo mu Bwongereza kubona amakuru yabo atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika kandi abashinzwe iperereza nta ruhushya batanze.

Ubwongereza kandi buvuga ko n’umwirondoro wa Abedi wagaragaye mu binyamakuru byo muri Amerika mbere yo gutangazwa n’inzego zibishinzwe.

Byitezwe ko Trump aza gusobanurira May uko byagenze ngo ayo mafoto agere hanze, mu nama barahuriramo y’ibihugu bigize umuryango wa NATO.

BBC yatangaje ko n’ubusanzwe Amerika n’Ubwongerea basanzwe basangira amakuru ajyanye n’iperereza, icyakora nta n’umwe uba wemerewe kuyatangaza .

Bishobora kuzana agatotsi gato hagati y’umubano w’ibihugu byombi cyangwa se abadipolomate ba Amerika bakarakarira Trump kubwo kumena amabanga y’imwe mu nshuti zabo zikomeye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo