Tony Blair na George W Bush barasabirwa kujyanwa mu nkiko

2

Tony Blair wahoze ari minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza na George W. Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabiwe n’abadepite bo mu misiri kujyanwa mu nkiko nyuma y’aho hasohotse raporo ibashinja kugira uruhare mu ntambara yabaye muri Iraq muri 2003.

Abadepite bo mu Misiri bari muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga basohoye itangazo ko Tony Blair na George W. Bush baburanishwa nyuma y’aho hasohotse raporo yakozwe na John Chilcot ishinja Ubwongereza kugira uruhare mu ntambara yo muri Iraq ikoresheje ubutasi.

Iri tangazo kandi rivuga ko Bush na Blair bagomba kuburanishwa kuko ari bo bigambye impamvu z’iyi ntamabara ariko na none bakaba ntacyo bakoze ngo iburizwemo hakarinda hapfa abantu bagera kuri miliyoni abandi bakava mu byabo.

Muri iyi raporo ya Chilcot ifite impapuro ibuhumbi 6, igaragaza ko Ubwongereza bwafatanyije na Amerika kugaba ibitero muri Iraq mu gihe inzira za dipolomasi zari zitarananirwa, biyo ko nta mpamvu yo kugaba ibitero yari ihari.

Abadepite bo mu Misiri kandi bashinja Bush kuba yaracecetse mu gihe muri Iraq hari intamabara kandi Amerika ihora yitaka nk’iyateye imbere muri demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Aba badepite kandi basabye ko mu nama ya 27 ihuza ibihugu by’abarabu, ngo hakwiye kuzavugirwa amagambo akomeye yo kwamagana Amerika n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje guteza umutekano muke mu bihugu by’Abarabu bigamije inyungu zabyo.

Mu 2003 Amerika n’Ubwongereza byagabye ibitero kuri Iraq bavuga ko ingoma y’uwari Perezida w’iki gihugu Sadaam Hussien waje no kwica yakoraga ibitwaro bya kirimbuzi, aho abantu barenga miliyoni bahasize ubuzima, abandi batari bake bagakurwa mu byayo nayo.

Src: Press TV

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Abo gutwarwa munkiko nibeshi ahubwo nabo bayobora izo nkiko wasanga nabo bashyirwa mumubare wabashyirwa munkiko!BOSENIBAMWE.

  2. Nibwo noneho tugiye kubona koko ko ICC ari International Criminal Court cg se ko yashyiriweho abanya Africa gusa! Erega ntawutarabonaga ko bagomba kubiryozwa, ni uko dutegereza abavugarikijyana ngo bavuge! Ubu se Obama, Sarkozi na Cameron ntibazaryozwa ibyo nakoze?!
    Tubitege amajisho!

Tanga Igitekerezo