Togo: Abaturage bari mu myigaragambyo ikomeye basaba Gnassingbé kurekura ubutegetsi

Abaturage bo muri Togo biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo ikomeye bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa Faure Gnassingbé wayoboye iki gihugu kuva muri 2005.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Faure Gnassingbé aho bavuga ko barambiwe ubu butegetsi yagiyeho muri 2005 nyuma y’urupfu rwa se Gnassingbe Eyadema wari umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Iyi myigaragambyo yatumye abagize guverinoma bakora inama y’igitaraganya bemeza ko hagomba kubaho impinduka mu itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo ivuga kuri manda za Perezida aho bemeje ko Perezida agomba kuyobora manda ebyiri imwe ikagira imyaka itanu.

Gusa nubwo abagize guverinoma bafashe uyu mwanzuro, abatavuga rumwe na Leta bavuze ko batazahagarika imyigaragambyo mu gihe Gnassingbe azaba akiri ku butegetsi.

Bavuze ko nubundi iki cyemezo kigamije guha Gnassingbe uburenganzira bwo gukomeza kuyobora kugeza izo manda ebyiri zishize kandi ngo bo baramurambiwe agomba kwegura akava ku butegetsi hakayobora abandi.

BBC yatangaje ko iyi myigaragambo yatumye mu gihugu hose murandasi ihagarikwa ndetse n’imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe.

Umuvugizi wa guverinoma ya Togo Gilbert Bawara yemeye ko murandasi yafunzwe ndetse n’imbuga nkoranyambaga avuga ko ari ukubera ibihe bidasanzwe igihugu kirimo.

Aba bigaragambya kandi baravuga ko batazava mu mihanda mu gihe cyose bagenzi babo batawe muri yombi mu cyumweru gishize bagafungwa batarafungurwa.

Polisi yop muri iki gihugu yanhanganye nabo ariko bavuga ko batazava mu mihanda imigambi yabo itagezweho. Kuri bo ngo imyaka 50 igisekuruza cya Gnassingbe Eyadema n’umuhungu we bayoboye irahagije ngo hajyeho undi.

Mu 1992 iki gihugu cyatoye itegeko rigena manda ebyiri gusa ariko nyuma y’imyaka icumi iri tegeko ntabwo ryigeze ryubahirizwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo