Kwamamaza

MU MAHANGA

Theresa May yavuze ko amategeko arengera muntu akwiye gusubirwamo ku mpamvu z’iterabwoba

Yanditswe

kuya

Theresa May yavuze ko amategeko arengera muntu akwiye gusubirwamo ku mpamvu z’iterabwoba

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May mu gikorwa cyo kunamira abazize igitero cy’ubwiyahuzi cyo ku wa 4 Kamena mu mujyi wa Londres.

Theresa May yavuze ko amategeko arengera uburenganzira bwa muntu ashobora gusubirwamo ngo kuko hari abangamira ibikorwa byo guhangana no kurwanya iterabwoba.

Igihugu cy’ubwongereza kimaze gushegeshwa n’ibitero by’abiyahuzi dore ko mu gihe kitageze ku byumweru bibiri bumaze kwibasirwa n’ibitero bibiri. Kimwe cyabereye mu mujyi wa Manchester ku itariki ya 22 Gicurasi abagera kuri 22 bakahasiga ubuzima no ku itariki ya 4 Kamena mu mujyi wa Londres barindwi bakahasiga ubuzima.

Nkuko tubikesha CNN ,Theresa May yavuze ko agiye gushako uko hashyirwaho igifungo kirekire kubantu bakatiwe bazira ibyaha bijyanye n’iterabwoba ndetse hakoroshywa n’uburyo bwo gukurikirana abakekwaho ibi byaha bari mu bindi bihugu.

Yavuze ko kandi hari gihe babaga bakeka umuntu ariko bakabura ibimenyetso bihagije byo kumujyana mu nkiko,rimwe na rimwe ugasanga amategeko y’uburengazira bwa muntu arababera imbogamizi . Yavuze ko barambiwe ukwidegembya kw’abiyahuzi bityo ko amategeko agomaba guhinduka nta kabuza.

Nyuma y’ibi bitero May yagiye anengwa n’abatavuga rumwe na we bavuga ko yagize intege nke mu guhangana n’ibitero by’abiyahuzi kuva yajya ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe umwaka ushize.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza