Thailand:Abaturage bategetswe kwirinda abagabo batatu ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto igaragaza umwami mushya wa Thailand

Leta ya Thailand yategetse abaturage bayo kwirinda abagabo batatu bazwiho kuyinenga, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Impuguke Somsak Jeamteerasakul, Pavin Chachavalpongpun n’umunyamakuru Andrew MacGregor Marshall ni bamwe mu bantu bazwiho kunenga leta ya Thailand baba mu mahanga.

Ibaruwa ya Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’ikoranabuhanga yasabye abaturage kwirinda abo bagabo kuko gukorana nabo cyangwa kuganira nabo ari ukwica amategeko.

Abo bagabo nubwo bataba mu gihugu bafite imbaga y’abaturage ba Thailand babakurikira ku mbuga nkoranyamba kubera uburyo banenga ubwami n’igisirikare biyoboye icyo gihugu.

Ubusanzwe kuganirira mu ruhame ibijyanye n’ubwami birabujijwe muri Thailand ndetse hari abagiye bakatirwa gufungwa igihe kirekire nkuko The Guardian yabitangaje.

Ubuyobozi bwatangarije abaturage ko no gukwirakwiza amafoto kuri Facebook ajyanye n’ubwami bw’icyo gihugu ari icyaha.

Jatupat Boonpattararaksa yafunzwe kuva mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa gukwirakwiza ifoto ya BBC yagaragazaga umwami mushya.

Leta ya Thailand ikora ibishoboka byose igakura kuri interineti ikintu cyose kivuga ku bwami nabi.

Nyuma y’itanga ry’umwami umwaka ushize, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwasabye Google gusiba ikintu cyose kivuga nabi ubwami bwa Thailand.Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza ubu ntikigaragara muri Thailand.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo