Thailand: Abagande 11 batawe muri yombi bashinjwa ibiyobyabwenge

Henry Okello Oryem , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga, Polisi yo mu gihugu cya Thailand yataye muri yombi abagande bagera kuri 11 mu murwa mukuru Bangkok nyuma yo kubasangana ibiyobyabwenge ubwo bari ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitegura kwinjira muri icyo gihugu.

Ibi byabaye mu mukwabu wakozwe na polisi yo muri Thailand ishinzwe abinjira n’abasohoka bafatanyije n’abakomando, nyuma yo kumenya hari abantu bari bafite ibiyobyabwenge buriye urukuzitiro rw’imipaka y’icyo gihugu.

Aganira n’ikinyamakuru New vision cyandikirwa muri Uganda, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda,Okello Oryem, yavuze ko atitaye ku ifatwa ryabo baturage ba Uganda,yongeraho ko Uganda ari igihugu kiyubashye kidashobora gushyigikira icyaha.

Okello Oryem yagize ati“Uganda ifite izina ryiza,nimbi ukoze icyaha ugomba gufungwa n’imfunguzo zikajugunywa.Mureke itegeko ry’igihugu ryubahirizwe.”
Uretse abo abagande,hari n’umugabo ndetse n’abagore 16 bakomoka muri Ethiopia,abakomoka muri Tanzania 4 n’ukomoka muri Syria.

Mu kwezi gushize abanyafurika 20 bafatiwe muri Thailand kubera gukoresha visa z’impimbano.

Emmanuel Murwanashyaka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo