Kwamamaza

MU MAHANGA

Texas: Umwiyahuzi yarashe urufaya rw’amasasu mu rusengero yica abantu 26

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Texas: Umwiyahuzi yarashe urufaya rw’amasasu mu rusengero yica abantu 26

I Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rusengero rw’Aba Batisita arasamo urufaya rw’amasasu yica abantu 26.

Uyu mugabo ngo wari wambaye imyambaro yirabura hose yitwa Devin Patrick Kelley w’imyaka 26 kuri iki cyumweru nibwo yakoze ubu bwicanyi ubwo abayoboke b’uru rusengero bari barimo kurusengeramo.

Ubuyobozi muri Leta ya Texas bwatangaje ko abapfuye ari 26. Umwe mu baturage yifashishije imbunda ye arasa kuri uwo wagabye igitero, ahita yiruka agana mu modoka ye.

Uyu wagabye igitero na we nyuma yaje gusangwa yapfuye ariko ntihamenyekanye uwamwishe.

Freeman Martin, Umuyobozi w’inzego z’umutekano muri Texas yatangaje ko uretse aba 26 bapfuye, ngo hari n’abandi 20 bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro.

Uyu mwicanyi ngo yahoze ari mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere aza kwirukanwamo kubera imyitwarire idahwitse nkuko CNN ibitangaza.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wari uri mu butumwa bw’akazi mu Buyapani yatangaje ko iki gitero cyamushenguye umutima ndetse avuga ko ari igikorwa cy’ubunyamwaswa.

Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika na we yavuze ko ababajwe n’ubu bwiyahuzi avuga ko Amerika ikwiye gutera indi ntambwe mu guhangana n’ubugizi bwa nabi bwitwaje imbunda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza