Tanzaniya igiye kongera kwirukana abayituye badafite ibyangombwa

Abanyamahanga batuye mu gihugu cya Tanzaniya binyuranije n’amategeko bategetswe gushaka ibyangombwa byihuse cyangwa bakirukanwa muri iki gihugu.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gace ka Mwanza rwasabye abanyamahanga bahatuye nta byangombwa kubishaka cyangwa bakibwiriza bagasubira iwabo.

Umukuru w’uru rwego mu gace ka Mwanza Adam Tebuye kandi yabujije abakoresha bose guha akazi umunyamahanga atamweretse icyangombwa yongeraho ko ibyemezo bikaze bigiye gufatirwa aba banyamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Citizen Tebuye yasabye abanyatanzaniya bose bashakanye n’abanyamahanga guhita bajya kubivuga ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Yanavuze kandi ko batazategereza ko babikora ku bushake gusa ahubwo ngo bazakora n’imikwabu mu duce aba banyamahanga batuyemo.

Uyu muyobozi yashyize mu majwi abafite amahoteri n’abafite amashuri yigenga ku kuba baha akazi aba banyamahanga bahatuye nta burenganzira.

Tebuye yavuze kandi ko urwego ayoboye ruziyirukanira umunyamahanga wese uhakora cyangwa uhaba binyuranije n’amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo