Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzaniya abantu barenga 100 baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Victoria

Yanditswe

kuya

Tanzaniya abantu barenga 100 baguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Victoria

Leta ya Tanzaniya yatangaje ko hari abantu barenga 100 bapfuye naho ababarirwa mu magana baracyaburiwe irengero inyuma yaho ubwato barimwo bwibiriye mu kiyaga Victoria mu karere ka Mwanza mu burengerazuba bwa Tanzaniya.

Bivugwa ko ubwo bwato MV Nyerere bwari butwaye abantu barenga 500, buvuye ku kirwa cya Bugorora bugiye Ukara, muri komine ya Ukerewe mu ntara ya Mwanza.

Mu itangazo leta ya Tanzaniya yasohoye, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira , nk’uko umukuru w’igipolisi w’akarere Adam Malima yabivuze.

Malima yavuze ko kubera ubwinshi bw’abapfuye, ko byabaye ngombwa ko bitabaza n’igisirikare muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.

Bamwe mu bayobozi ba Afurika bihanganishije igihugu cya Tanzaniya n’ababuriye ababo muri iyi mpanuka by’umwiharimo , mubabafashe mu mugongo barimo na Perezida w’u Rwanda akaba n’umukuru w’ubumwe bwa Afuruka Paul Kagame.

Si ubwa nbere muri Tanzaniya ubwato buva ku kirwa bujya ku kindi burohama kuko no muri 2011 ubwato bwari butwaye abantu 800 bwarohamye abantu benshi barapfa.Icyo gihe Polisi yatangaje ko abantu 200 bapfuye naho abandi 600 baratabarwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza