Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzaniya: Amayobera ku cyorezo kidasanzwe kimaze guhitana benshi

Yanditswe

kuya

Tanzaniya: Amayobera ku cyorezo kidasanzwe kimaze guhitana benshi

Icyorezo kidasanzwe kitaramenyekana cyadutse mu gihugu cya Tanzaniya kimaze guhitana abatari bake abandi bashyirwa ahantu ha bonyine mu kurwanya ikwirakwira ryacyo.

Mu mujyi wa Dodoma abantu bane bapfuye bishwe n’icyorezo kugeza ubu kitaramenywa neza, abandi 14 bashyizwe ahantu ha bonyine mu bitaro bikuru by’uyu mujyi mu rwego rwo kurinda ko iyi ndwara yakwirakwizwa mu badi batarayirwara.

The Citizen ivuga ko intandaro y’iki cyorezo ngo ishobora kuba ari inyama z’inka yari imaze kubagwa ngo iribwe nk’ibisanzwe, hanyuma umuryango w’ abantu icyenda mu gace ka Mwaikisabe mu karere ka Chemba bakaza kurwara bigakekwa ko byaturutse kuri izo nyama.

Icyakora abaturage bo bavuga ko abandi bariye kuri iyi nka nta cyo babaye, bikaba bikibazwa niba koko iyi ari intandaro nyakuri y’iki cyorezo.

Hari abaturage baturuka mu yindi mirenge y’aka karere ndetse no mu kandi kitwa Kondoa na bo bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, ibintu baheraho bavuga ko gishobora kuba ari icyorezo kidasanzwe cyadutse muri iki gihugu.

Abafashwe n’iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso byo kuruka, gucibwamo, amaso n’uruhu bigahinduka umuhondo ndetse bakanababara igifu.

Byamaze gutangazwa ko abantu 21 ari bo bamaze kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, na ho barindwi muri bo bakaba baramaze kwitaba Imana.

Mu kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzaniya Ummy Mwalimu yavuze ko abagaragaje ibimenyetso bamwe bashyizwe mu bitaro bya Dodoma Regional Hospital abandi bakajyanwa mu bitaro bya Kondoa District Hospital kugira ngo bakurikiranwe ku buryo bwihariye.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima cya Dodoma Dr. James Kiologwe yavuze ko iki cyorezo gishobora kuba giterwa n’udukoko dufata amatungo ariko dushobora no gufata abantu icyakora ngo haracyashakishwa icyateye iki cyorezo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza