Tanzaniya: Bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa gutuka Perezida Magufuli

Abagabo batanu bo muri Tanzaniya bajyanywe imbere y’urukiko rwo mu gace ka Kisitu bashinjwa gutuka umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli ku mbuga nkoranyambaga.

Abo bagabo ni Dennis Temu, Suleiman Nassoro, Shakira Makame, Juma Mtatuu, na Dennis Mtegwa baburanishijwe n’inteko zitandukanye ariko bahakana ibyo baregwa byose. Baje kurekurwa bamaze gutanga ingwatwe.

Umuvugizi wa Leta Salimu Mohamed yabwiye urukiko ko uwitwa Mtegwa yakwirakwije ubutumwa bwibasira Perezida Magufuli ku rubuga wa Watsapp agira ati “ Sinzi ikijya imbere mu butegetsi bwa Magufuli, ntazi no kwisegura ku bandi? Tugeza aha kubera umuntu umwe wizera ko ibyo aba atekereza buri gihe ari byo. Politiki ntago ari ukwikanyiza n’abo mutavuga rumwe si abanzi, agomba kumenya guhangana n’abo batavuga rumwe nawe mu mpaka atari ku ngufu.”

Abandi bane basigaye bashinjwa gukwirakwiza ubutumwa kuri Facebook na Watsapp bwangisha abaturage igipolisi cya Tanzaniya.

Intumwa ya leta Salimu Mohamed yasabye ko aba baba bakomeje gufungwa kuko iperereza rigikomeza, ariko amwunganizi w’abaregwa avuga ko bishobora gutangirwa ingwate maze batanga ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzaniya bararekurwa.

Uru rubanza ruzasubukurwa kuwa 27 Nzeri 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo