Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzaniya: Abanyamakuru 9 b’igitangazamakuru cya Leta birukaniwe gutangaza ibihuha kuri Trump

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Tanzaniya: Abanyamakuru 9 b’igitangazamakuru cya Leta birukaniwe gutangaza ibihuha kuri Trump

Televisiyo ya Leta yo mu gihugu cya Tanzania cyirukanye abanyamakuru bacyo icyenda (9) bazira kuba barasomye inkuru ibeshyera Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump ko yashimagije Perezida Magufuli wa Tanzania .

Iyi nkuru aba banyamakuru bayisomeye kuri radio y’igihugu muri Tanzania (Tanzania Broadcasting Corporation :TBC). Ngo bari bayikuye ku kinyamakuru gikorera kuri murandasi cyitwa Fox Channel.

Iyo nkuru y’igihuha yari yanditse ivuga ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashimagije imiyoborere ya Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania akanavuga ko Magufuli ari intwari ya Afurika amugereranyije n’abandi bayobozi bo muri Afurika bakora ubusa.

Iyi nkuru ngo yakomezaga ivuga ko abayobozi bo muri Afurika bagakwiye kwigira ku rugero rwa Magufuli mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa. Iyi nkuru yavugaga ko ibi Trump yabivuze ubwo yasinyaga itegeko ryemerera abatanzaniya kuva mu mubare w’abimukira batemerewe kujya muri Amerika

Gusa iyi nkuru ngo nta kuri yari ifite kuko ibyari biyanditsemo Trump ntiyari yigeze abivuga nubwo abanyamakuru bo kuri Radiyo y’igihugu ya Tanzania bayisomeye abari babateze amatwi bazi ko ibiyanditsemo ari ukuri.

Ubuyobozi bwa Televiziyo y’igihugu muri Tanzania (TBC ) bwavuze ko bwirukanye abo bakozi kuko batakurikije amabwiriza agenga umwuga w’itangazamakuru.

BBC yatangaje ko umuyobozi mukuru wa TBC Ayub Chacha yavuze ko birukanwe kuko batabanje kugenzura ukuri kw’inkuru basomeye ababumva bagapfa kuyisoma batabanje gusuzuma ukuri kwayo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza