Tanzania yatangaje ko ishaka impinduka muri ICC

1

Augustine Mahiga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania

Leta ya Tanzania yatangaje ko idateze kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ariko ivuga ko iri kumwe n’ibihugu bishaka ko urwo rukiko rugira impinduka mu buryo rwakoragamo.

Hashize igihe gito ibihugu nka Kenya, Sudan, Afurika y’Epfo , u Burundi na Gambia bitangaje ko bigiye kwikura mu masezerano ashyiraho ICC.

U Burundi na Kenya byo abagize Inteko Ishinga Amategeko bamaze gutora basaba ko ibyo bihugu bivamo.

Kimwe mu bigenderwaho ibihugu bya Afurika byivanamo, ngo nuko urwo rukiko rukurikirana Abanyafurika gusa.

Mu kiganiro Agustine Mahiga, Minisitiri wa Tanzania ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagiranye n’Ikinyamakuru The Citizen, yavuze ko Tanzania yo itazivana muri urwo rukiko ariko ngo ishaka ko ruvugururwa.

Mahiga yavuze ko kuba ibihugu byinshi bitangiye gusaba kwivana muri urwo rukiko, bikwiye kuruha isomo rugahindura imikorere.

Yavuze ko ahambere hakwiye kuvugururwa ari mu kanama k’umutekano muri Loni, ngo kuko ibihugu bikaze ari nabyo bigira ijambo ku bagomba koherezwa muri ICC, nyamara byinshi muri ibyo bihugu bitarashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko.

Mahiga yavuze ko ibihugu birimo Tanzania na Senegal byifuza ko uburyo ikirego gitangwa ndetse n’uburyo abafashwe baburanishwa bikwiye gusubirwamo.

Ubusanzwe ICC yakurikiranaga ibyaha by’Intambara, ibyibasiye inyokomuntu n’ibya Jenoside, icyakora iherutse gutangaza ko izajya inakurikirana ibyaha bikorerwa abana.

Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC aherutse gutangaza ko kuba ibihugu biri kwivana muri urwo rukiko bibabaje, ngo kuko ari uguha urwaho ubwicanyi ndengakamere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Njyewe ndarushyigikiye kuko umuco wokudahana uvuyeho twaba abande nabo aho ikibazo kiri barahazi tureke kwihutirakuvamo kandi tutazi icyo iminsi ihishe.

Tanga Igitekerezo