Tanzania:Umuyobozi w’ikigo yahagaritswe azira abarimu bafotowe bakubita umunyeshuri

Umuyobozi ku ishuri rya Mbeya mu majyepfo ya Tanzania yahagaritswe ku kazi azira amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwana w’umuhungu wari wateraniweho n’abarimu bari kumukubita.

Muri ayo mashusho y’amasegonda 37, hagaragaramo abagabo baryamishije uwo munyeshuri hasi, bari kumukubita imigeri n’inshyi.

Ubuyobozi muri Tanzania bwatangaje ko bwatangiye iperereza ngo hamenyekane abo barimu babikoze.

BBC yatangaje ko uwo mwana bigaragara ko yakubitiwe mu cyumba cy’abarimu.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mbeya, Margarey Haule yamaze guhagarikwa ku kazi azira ko ntacyo yakoze na nyuma yo kubona ayo mashusho y’abarimu be bakubita umunyeshuri.

Ayo mashusho bigaragara ko yafashwe tariki ya 28 Nzeli, uwayafashe akaba ari umwarimu mugenzi w’abo ndetse nawe akaba yatangiye guhatwa ibibazo n’abashinzwe iperereza.

Reba videwo igaragaza uko abarimu bakubitaga umwana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo