Tanzania:Ubwiyongere bw’impunzi z’Abarundi buhangayikishije abaterankunga

Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka (MSF) uhangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije ndetse n’ubucucike bukabije mu nkambi z’Abarundi muri Tanzania.

Uyu muryango wavuze ko ikibazo nikidashakirwa umuti mu buryo bwihuse hashobora kuvuka ibindi byinshi.

Mu mpunzi zigera ku bihumbi 300 zahunze u Burundi kuva muri 2015, izigera ku bihumbi 250 ziri mu nkambi zo muri Tanzania nkuko RFI ibitangaza.

MSF ivuga ko impunzi z’abarundi muri Tanzania zishobora kugera ku bihumbi 280 mu mpera z’uyu mwaka.

Laurent Ligozat, umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya MSF yavuze ko ubwiyongere bw’impunzi bushobora gutuma ubuzima bwazo bujya mu kaga.

Ligozat avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka impunzi zari nke, nyamara ngo mu mezi ane ashize zongeye kwiyongera.

U Burundi bwo butangaza ko impunzi ahubwo zihunguka ku bwinshi muri iyi minsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo