Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzania:Imbunda 11 zafatiwe mu rugo rw’umudepite

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Tanzania:Imbunda 11 zafatiwe mu rugo rw’umudepite

Imbunda 11 zafatiwe mu rugo rw’Umudepite mu mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa Gatatu.

Ikinyamakuru Mwananchi cyandikira muri Tanzania cyirinze gutangaza amazina y’uwo mudepite ariko kivuga ko ari uw’ishyaka iri ku butegetsi CCM.

Izo mbunda zafashwe n’itsinda ry’abashinzwe umutekano bashinzwe guhangana n’ibikorwa by’ishimutwa ry’inyamaswa.

Igikorwa cyo gusaka mu rugo rw’uwo mudepite cyakomeje ndetse abantu bane bamaze gutabwa muri yombi nkuko icyo kinyamakuru cyakomeje kubitangaza.

Mu minsi ishize Perezida Joseph Pombe Mugufuli yavuze ko hari umuntu witwa Mpemba umaze igihe akora ubucuruzi butemewe bwo gushimuta inyamaswa by’umwihariko amahembe y’inzovu muri ako gace.

Yasabye abo yise “abasore” gukomeza akazi kabo bahiga abica inzovu bazishakaho amahembe n’abayacuruza kandi ngo ntihazagire umuntu n’umwe ubakanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza