Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzania: Igisasu cyahitanye 6 abatari bake barakomereka

Yanditswe

kuya

Tanzania: Igisasu cyahitanye 6 abatari bake barakomereka

Igisasu cyaturikiye ku ishuri ribanza riri mu Ntara y’Akagera mu gihugu cya Tanzania mu gace gahana imbibe n’igihugu cy’Uburundi, abana bagera kuri 6 bahasiga ubuzima na ho 25 barakomereka bikomeye.

Mu ishuri ribanza riherereye mu Ntara y’Akagera mu gace ka Kihinga hafi y’umupaka wa Tanzania n’u Burundi, igisasu giturikanye abana bari ku ishuri gihitana abagera kuri 6 na ho abagera kuri 25 barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Akagera, Augustine Orome yashimangiye aya makuru avuga ko abana baturikanwe n’igisasu ubwo bakinishaga icyuma ariko batazi ko ari igisasu kikarinda kibaturikana.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo ubuyobozi bwa Tanzania biteguye gukora ibishoboka byose bagafasha abakomerekejwe n’iki gisasu.

Ibi bije nyuma y’amezi atatu na none abana batatu bari baragiye hafi y’inkambi ya gisirikare muri iki gihugu baturikanwe n’igisasu (granade) ubwo bayikinishaga batazi icyo ari cyo.

Alexis Bikorimana

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza