Tanzania:Abapolisi umunani bishwe barashwe n’abataramenyekana

Abapolisi bagera ku munani bishwe barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Dar es Salaam.

Byabereye mu gace ka Jaribu ubwo imodoka y’abapolisi ishinzwe umutekano yagendaga muri ako gace, abantu bataramenyekana bakayitega bakarasa uwari uyitwaye.

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko nyuma yo kurasa uwari uyitwaye, aribwo abo bicanyi bahise barasa abandi bapolisi bari bari muri iyo modoka.

Perezida Joseph Magufuli yavuze ko atabona uko asobanura ibikorwa bibi nk’ibyo.

Minisitiri w’umutekano Mwigulu Nchemba yatangaje ko yohereje abapolisi benshi kujya guhiga abo bagizi ba nabi bakomeje kwica abantu muri Tanzania.

Si ubwa mbere abantu bicwa mu buryo nk’ubwo muri Tanzania, kuko no mu 2015 abandi barindwi bishwe ku gitero cyagabwe kuri sitasiyo ya Polisi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo