Kwamamaza

MU MAHANGA

Sudani y’Epfo:Loni yatanze imbuto abaturage barayirya

Yanditswe

kuya

 Sudani y’Epfo:Loni yatanze  imbuto abaturage barayirya

Umuryango w’abibumbye(UN) watangaje ko ikibazo cy’inzara iri muri Sudani y’Epfo gishobora gukomera cyane bitewe na ruswa,kumenyerezwa inkunga zidashira n’ubushake buke bw’abanyapolitiki mu kurangiza intambara muri iki gihugu.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuhinzi(FAO), José Graziano da Silva yatangaje ko inzara yibasiye igice kimwe cya Sudani y’Epfo ishobora gukwira mu gihugu cyose mu gihe imiryango nterankunga yakomeza gukora yonyine nta ruhare rwa Leta.

Uyu muyobozi yavuze ko kwirirwa batanga inkunga z’ibiribwa ku batuye Sudani y’Epfo bidashobora gutanga umuti urambye ku nzara iri muri iki gihugu.

Uyu mugabo avuga ko baherutse gutanga inkunga y’imbuto yo guhinga maze abaturage bakayirya gusa ngo ntawe ukwiye kubibarenganyiriza.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa(WFP),David Beasley yatangaje ko n’abarwanyo bitwaje intwaro babikora kuko nta yandi mahitamo ngo babashije kubona ibiribwa bashyira intwaro hasi.

Aba bayobozi bavuga ko barambiwe guhora batanga inkunga nyamara nta mpinduka impande zihanganye zigaragaza.

Abaturage b’iki gihugu barenga 95 000 bahunze inzara n’intambara bakajya muri Sudani,kandi UN ikavuga ko iyi mibare igikomeza kwiyongera.

Emmanuel MURWANASHYAKA

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza