Sudani ishobora gufunga umupaka wayo na Sudani y’Epfo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeli 2016, Igihugu cya Sudani ya ruguru cyavuze ko gishobora kongera gufunga umupaka wacyo mu gihe Sudani y’Epfo itaba yubahirije byihutirwa amasezerano yo gukura imitwe yitwaje intwaro mu mupaka uzihuza.

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir niwe wari wari wategetse ko umupaka w’igihugu cye na Sudani y’epfo ufungurwa muri Mutarama. Ni ubwa mbere byari bibaye kuva Sudani y’Epfo yakwiyomora kuri Sudani muri 2011.

Sudani y’Epfo yomowe kuri Sudani ya Ruguru muri 2011, nyuma y’igihe kinini cy’intambara ishingiye ku moko ndetse no kubikomoka kuri Peteroli.

Minisitiri w’Ububanyinamahanga wa Sudani , Kamal Ismail, mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko Sudani y’Epfo yari yemeye kuba yakuyeho inyeshyamba zose hafi y’umupaka ubahuza mu minsi 21 ariko irangije yica isezerano.

Intambara hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo yamaze imyaka myinshi ubwo abaturage bagizwe n’Abirabura, ubu biganje muri Sudani y’epfo bavugaga ko bakandamizwa n’Abarabu bagaragara muri Sudani ya ruguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo