Sudani:Umwanya wa Minisitiri w’Intebe ugiye gusubizwaho nyuma y’imyaka isaga 30

Muri Sudani hagiye gusubizwaho umwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyaka isaga 30 ukuweho.

Al-Rashid Haroon, umuvugizi wa Perezida Omar Al Bashir yavuze ko uwo mwanzuro ari umwe mu yafashwe mu biganiro byahuje Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Intebe azaba yashyizweho mu gihe kitarenze amezi abiri.

Omar Bashir yakuyeho umwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mwaka wa 1989 ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi.Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe ni Sadiq al-Mahdi.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Bashir yasabye ko hakorwa ibiganiro bihuriweho n’impande zose mu gihugu, ngo hashakirwe umuti ibibazo by’ubukungu n’umutekano byugarije igihugu.

Ibyo biganiro byagombaga gukorwa hagati y’Ukwakira 2015 n’Ukwakira 2016 byagiye bikomwa mu nkokora n’ibitero by’inyeshyamba zitwaje intwaro ndetse n’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo