S. Sudan: Umujyi wa Juba wongeye kurangwamo ituze

Amakuru aturuka muri Sudani y’epfo aravuga ko mu murwa mukuru Juba harangwa ituze nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ihavugwa yahitanye abantu babarirwa mu magana.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Reik Machar bombi basabye ingabo zibashyigikiye guhagarika imirwano.

Abantu babarirwa mu bihumbi bagoswe n’imirwano bahungiye mu makambi ya ONU, mu mashuri ndetse n’insengero.

Abo bategetsi bombi ubu barimo kotswa igitutu n’Umuryango w’abibumbye, Amerika n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo bubahirize amasezerano yo guhagarika imirwano bombi bashyizeho umukono umwaka ushize kugira ngo igihugu kidasubira mu ntambara nk’iyo cyari kimazemo imyaka isaga itatu.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo