Mu minsi 2 gusa, abasaga 1000 bamaze guhungira ku ngabo za Loni muri Sudani y’Epfo

1

Nyuma y’imisi ibiri muri Sudan y’epfo hadutse imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Dr Riek Machar n’izishyigikiye Perezida Salva Kiir, ngo abaturage bagera ku gihumbi bamaze kuva mu byabo bazihungiraho.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko ihunga ry’aba baturage yaryemerewe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (UNMISS ).

Izi ngabo kandi zavuze ko muri iyi mirwano haguyemo umusirikare ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa hakomerekeramo benshi mu ngabo z’u Rwanda.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ubutegetsi bwo hejuru muri Sudani y’Epfo gusubiza inyuma ingabo bagasubira mu biganiro, ndetse ingabo za Loni zigahabwa uburenganzira bwo gucunga umutekano kugira ngo zibashe kurengera abasivili.

Ubu bushyamirane bwadutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo abasirikare barinda Perezida Salva Kiir barasanaga n’aba Visi Perezida Dr Riek Machar, abagera ku 150 bagahita bayigwamo. Icyo gihe aba bayobozi bombi bahise bahurira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu basaba ko ituze ryagaruka.

Nubwo habonetse agahenge nyuma y’ubu busabe bw’impande zombi, ngo ntibyateye kabiri kuko mu gitondo cyo ku cyumweru twasoje iyi mirwano yongeye kuvuka hanumvikanamo intwaro ziremereye, hafi y’ibirindiro by’ingabo zegamiye kuri Visi Perezida Riek Machar.

Dr Riek Machar yagarutse mu murwa mukuru Djuba gufata umwanya we wa Visi Perezida w’iki gihugu nyuma y’imyaka isaga itatu ahanganye na Perezida Salva Kiir wari wamukuye kuri uyu mwanya mu 2013 amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Uku kongera gusangira ubutegetsi byaje nyuma yaho impande zombi zari zashyize umukono ku masezerano y’amahoro yari agamije guhagarika intambara hagati y’ingabo zibashyigikiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo