Kwamamaza

MU MAHANGA

Sosiyete z’indege mu Bwongereza zasabwe kwimuka nyuma ya Brexit cyangwa zigahagarika ingendo muri EU

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Sosiyete z’indege mu Bwongereza zasabwe  kwimuka nyuma ya Brexit cyangwa zigahagarika ingendo muri EU

Abayobozi bakuru mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU) basabye sosiyete z’indege mu gihugu cy’Ubwongereza kwimura ibirindiro bikuru byazo cyangwa zikamburwa uburenganzira bwo kugenda mu kirere cya EU, ubwo igihugu cyabo kizaba kimaze kuva muri uwo muryango burundu.

Umwaka ushize nibwo igihugu cy’Ubwongereza cyatoye kwivana muri EU, ibyiswe Brexit.

Kwivanamo ku ruhande rumwe hari abanyapolitiki bavuze ko harimo inyungu, nubwo hari n’abagaragaje ko bizateza igihombo icyo gihugu.

Ubu abayobozi b’Ubwongereza bari mu biganiro na EU ku mwanzuro wa nyuma wo kwivanamo, no kuganira ku buryo hakwirindwa ibihombo uko kuvamo bishobora gutera.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko abayobozi ba EU bavuze ko kuva muri EU k’Ubwongereza bizanagira ingaruka ku masosiyete yaho atwara indege, naramuka atimuriye ibiro bikuru byayo mu bihugu bizaba bikiri ibinyamuryango.

Ngo abo bayobozi bavuze ko kugirango izo sosiyete zikomeze gukora ari uko zigomba kuba zifite ibirindiro binini ku butaka bwa EU kandi n’imigabane myinshi muri izo sosiyete ituruka mu banyamuryango ba EU.

Sosiyete zishobora kugirwaho ingaruka n’icyo cyemezo harimo easyJet, Ryanair na British Airways.

Amwe mu masosiyete ndetse ngo yamaze gutangira gushakisha uko yakwimura ibiro bikuru mu Bwongereza ndetse akanashaka abashoramari bashya baturuka mu bihugu bigize EU.

The Guardian ivuga ko hari abakozi benshi mu Bwongereza bashobora kubura akazi igihe izo sosiyete zizaba zimuye ibirindiro byazo.

Ubwongereza buracyafite icyizere cy’uko EU izumva neza impamvu zatumye yivana muri uwo muryango, nubwo abayobozi bashinzwe iby’ingendo z’indege bagaragaje ko batanyuzwe n’impamvu butanga zatumye bwivana mu muryango.

Thomas van der Wijngaart, inzobere mu ngendo zo mu kirere yabwiye The Guardian ko kuva muri EU bizatera igihombo Ubwongereza kubera sosiyete zimwe zizimura ibikorwa byazo n’uburyo bw’imikorere.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza