Somalia:Batawe muri yombi bashaka kwigisha ibya Al Shabab mu mashuri bayoboye

Abayobozi b’amashuri barindwi muri Somalia batawe muri yombi bashinjwa gukorana inama rwihishwa n’umutwe wa Al shabaab kugirango inyigisho z’uwo mutwe zigishwe mu mashuri babareye abayobozi.

Buri muyobozi w’ishuri muri abo bafashwe ayobora abanyeshuri basaga igihumbi.

Bafashwe nyuma yo gukekwaho gukorana inma n’abayobozi ba Al shabaab ngo hahindurwe integanyanyigisho z’amashuri yigenga, bashyireho izindi zishyigikira amatwara akaze ya kisilamu.

Mahad Hassan Osman, Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Somalia yabwiye BBC ko abo bayobozi b’amashuri bashakishijwe kugeza bafashwe mu mujyi wa Jowhar.

Yakomeje avuga ko abo bayobozi bazajyanwa imbere y’ubutabera iperereza nirimara gukorwa .

Al Shabaab muri Mata uyu mwaka yashyize hanze integanyanyigisho amashuri akwiye gukurikiza ndetse inashyira hanze ibitabo bizajya byifashishwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo