Somalia: Abasirikare batanu ba AMISOM bafashwe bagurisha intwaro

Abasirikare b’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somalia AMISOM, bafashwe bagurisha bimwe mu bikoresho nkenerwa mu mirimo ya bo ya buri munsi yo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kimaze igihe kinini mu ntambara n’umutwe w’inyeshyamba za Al Shabab.

Nkuko Daily Nation ibitangaza, iravuga ko abayobozi ba AMISOM batangaje ko aba basirikare bafashwe mu igenzura ryakozwe kuri ikikibazo.

Aba basirikare uko ari batanu ngo bafashwe kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2016, ubwo bagurishaga bimwe mu bikoresho bifashisha mu mirimo yabo yo gucunga umutekano.

Hari hashize iminsi AMISOM yakira amakuru ko hari abasirikare bayo bakora ibi bikorwa, byatumye ihita ifata umwanzuro wo gukora umukwabu yafatanijemo na polisi ya Somalia.

Aba basirikare ngo bafatiwe ku igaraje riri mu gace kitwa Benadir bafite za lisansi, telefoni n’ibindi bikoresho bari bagiye kugurisha.

AMISOM ivuga ko abasirikare bayo bagaragarwaho no gukora ibikorwa bitari ibya kinyamwugabazajya bahanwa hakurikijwe itegeko, ndetse ko izakomeza gukora iperereza kuri ibi byaha kuburyo bazabafatira imyanzuro ibakwiye.

Gusa AMISOM yirinze gutangaza ubwenegihugu bw’aba basirikare bafatiwe muri ibi bikorwa byo kugurisha ibikoresho bya gisirikare.

Iyi ni ishuro ya mbere inzego z’umutekano za Somalia zifata ingabo z’ umuryango wa Africa yunze ubumwe zaje muri iki gihugu kuhabungabunga amahoro ziri mu bikorwa binyuranije n’inshingano zabajyanye.

Izi ngabo ziri mu gihugu cya Somaliya aho zifatanyije n’igisirikare cya Leta y’iki gihugu mu kurwanya Al-Shabaab. Izi ngabo zituruka mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi, Djibouti na Ethiopia.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo