Somalia:Abantu 14 bapfuye ubwo abasirikare barwaniraga ibiryo

Abantu 14 baguye mu mirwano yahuje abasirikare barwaniraga ibiryo mu gace ka Baidoa gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Somalia, ahahungiye abaturage benshi bakeneye ibiribwa.

Associated Press yatangaje ko abo basirikare barwanye kuri uyu wa Gatanu ubwo bamwe bashakaga kwiba imifuka y’ibiribwa igenewe abaturage bazahajwe n’inzara, hanyuma abandi basirikare bari bari ku burinzi bw’ibyo biryo bakababuza.

Byaje guteza amakimbirane habaho kurasana, 14 biganjemo abasivili bahasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka bikabije.

Somalia kimwe na Nigeria, Sudani y’Epfo na Yemen ni bimwe mu bihugu biherutse gutabarizwa na Loni ko bifite abaturage bazahajwe n’inzara.

Baidoa ni umwe mu mijyi ya Somalia abaturage bagiye bahungiramo inzara, bashaka kuza hafi y’aho bazabona ubutabazi.Abagera ku bihumbi 500 mu gihugu hose bavuye mu byabo kubera inzara.

Baidoa ubwayo icumbikiye abaturage ibihumbi 142 bavuye mu byabo kubera inzara.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres muri Werurwe ubwo yasuraga Baidoa, yavuze ko ibyo yahabonye ari ubuhamya bukomeye.

Yavuze ko yatewe ubwoba n’abagabo, abagore ndetse n’abana amagufwa yanamye kubera inzara n’indwara ya kolera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo