Kwamamaza

MU MAHANGA

Software yo muri Kenya iri kugenzura imigendekere y’amatora muri Amerika

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Software yo muri Kenya iri kugenzura imigendekere y’amatora muri Amerika

Software (porogaramu y’amakuru ikoreshwa n’imashini) yitwa ‘Ushahidi’ yakorewe muri Kenya igakorwa n’abanyakenya niyo iri kwifashishwa mu kugenzura amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyo software ishinzwe kugenzura niba hari ababuzwa uburyo bagiye gutora, abayobywa, n’ikindi cyose cyatuma umuntu adatora. Abaturage barajya batanga amakuru bifashishije ubutumwa bugufi, email cyangwa Twitter, noneho software ibikusanyirize hamwe.

Ubu buryo bugiye gukoreshwa mu gihe umukandida w’abarepubulike Donald Trump aherutse gutangaza ko mu matora hazabamo uburiganya, amajwi agahabwa Hillary Clinton bahanganye.Yanavuze ko atazemera ibizava mu matora uretse igihe azaba ari we watsinze.

Porogaramu ya Ushahidi bwa mbere yifashishijwe mu kugenzura ibitero n’aho byabaga bibera mu mvururu zakurikiye amatora ya Perezida muri Kenya mu mwaka wa 2007, zikaba zaraguyemo abantu basaga igihumbi.

Daudi Were, Umuyobozi wa sosiyete yakoze Ushahidi, yatangarije ikinyamakuru The Quartz ko uburyo bwabo bufasha guhanahana amakuru y’uko ibintu bimeze.

Yagize ati “Amatora muri rusange aragenzurwa na Ushahidi kubera amateka yacu.Intero yacu ni ‘zamura ijwi ryawe’. Ijwi ryawe ni ingirakamaro. Niba hari icyo ubonye cyiza cyangwa kibi, dusangize natwe.”

Yakomeje avuga ko bizafasha kuko bidashobka ko indorerezi ziba kuri buri biro by’itora.

Ubu buryo usibye kuba bwarakoreshejwe muri Kenya, bwanakoreshejwe hagenzurwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Misiri, bwanakoreshejwe kugirango hamenyekane uduce dukeneye ubutabazi bwihuse mu mutingito washegeshe Haiti muri 2012, ibitero byibasiye abasivili muri Siriya ndetse no mu matora yo muri Venezuela mu mwaka ushize.

IBITEKEREZO

  • Mutoni Ashley Yanditse:

    Hillary agomba gustinda pe!!!!!!!

  • Mutoni Ashley Yanditse:

    Hillary agomba gustinda pe!!!!!!!

  • Ukwizagira Jean Marie Vianney Yanditse:

    Igitekerezo Ntanga Ntugukaza Umutekawabaturage Kandi mukirindako Ntawiba amajwi Murakoze Banyakubahwa Ankabambifurije Amatorameza.Kandibatore Inyangamugayo Izabagezakwiterambere Sawa Mugire umunsimwizawamatora

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza