Siriya:Imodoka za Loni zarashweho, ihagarika imfashanyo mu baturage

Imodoka zari zitwaye ibiribwa n’ibindi byangombwa nkenerwa zarashweho mu ntara ya Alep mu gihugu cya Siriya, bituma Loni ifata umwanzuro wo kuba ihagaritse inkunga muri ako gace.

Kuri uyu wa Mbere abaturage n’abakozi ba Loni bashinzwe ubutabazi biciwe mu bitero byagabwe ku modoka zari zishyiriye abaturage ibiribwa n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Imodoka zigera kuri 18 muri 31 zari zitwaye ibikoresho n’ibindi byangombwa zarashweho zirangizwa ku buryo bukomeye.

Loni yahise ifata umwanzuro wo kuba ihagaritse ubutabazi muri ako gace ngo umutekano ugaruke, inasaba Leta ya Siriya n’u Burusiya kugarura amahoro no kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Siriya iravuga ko itabashije kumenya aho indege zarashe ku modoka za Loni zaturutse muri ko gace kagenzurwaa n’inyeshymba zitavuga rumwe na Leta zifatanyije n’ingabo za Amerika.

Kuri uyu wa Mbere mu nama rusange ya Loni ibihugu bifitanye isano n’intambara imaze imyaka itanu iyogoza Siriya byagize ibiganiro ngo harebwe niba umutekano wagaruka mu gihugu.

Loni yatangaje ko niramuka imenye uwarashe ku modoka zayo, bizafatwa nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu kandi uwabikoze azahanwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo