Kwamamaza

MU MAHANGA

Senegal: Umuhungu w’uwahoze ari Perezida yarekuwe ku mpuwe z’umusimbura wa se

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Senegal: Umuhungu w’uwahoze ari Perezida yarekuwe ku mpuwe z’umusimbura wa se

Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari umukuru w’igihugu cya Senegal kuri ubu yamaze kurekurwa nyuma y’imyaka itatu afungiye ibyaha bya ruswa, aho yafunguwe ku mpuwe za Perezida Macky Sall.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga binyuranye biravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Macky Sall ngo yasohoye itangazo riha imbabazi uyu muhungu wahoze ari n’umuminisitiri wari umaze igihe kinini afungiwe ibyaha bya ruswa.

Karim Wade yari yahamijwe n’inkiko z’iki gihugu ibyaha bya ruswa n’ibimunga ubukungu bw’igihugu, ndetse rumukatira imyaka 6 y’igifungo.

Uyu muhungu kandi ngo yahawe imbabazi ndetse afunguranwa n’abandi bantu babiri baregwaga kumwe, gusa ngo bazakomeza kwishyura amande baciwe n’urukiko angna na Miliyari 138 z’amadorali.

Amakuru aravuga ko Karim Wade yamaze kurekurwa ndetse ngo akaba yamaze kuva mu gihugu yerekeza mu bufaransa cyangwa ngo muri Qatar.

Amakuru avuga ko iri rekurwa rya Wade rije rikurikira uruzinduko Perezisa Sall yari aherutsemo mu mijyi ituwemo n’abayoboke benshi b’idini ya Islam maze ngo bakamusaba ku bwinshi ko yarekura Karim Wade, nawe akabibemerera.

Karim Wade yemeye kuva mu buroko nyuma y’uko yari yatangaje inshuro ebyeri ko adakeneye imbabazi ziva ku mukuru w’igihugu ahubwo ko ashaka kurangiza igihano yahawe, bitewe n’uko ngo ifungwa rye ngo rishingiye ku nyungu za politiki.

Karim Wade w’imyaka 50 y’amavuko yayobye Minisiteri zitandukanye ku gihe cy’ubutegetsi bwa se bwarangiye mu mwaka wa 2012, zirimo iy’ingendo zo mu kirere, iy’ibikorwa remezo n’izindi.

Uyu mugabo kandi yigeze no kuba umujyanama wa se kuburyo byari binitezwe ko ari we uzamusimbura gusa si ko byaje kugenda.

Karim Wade kandi yari n’umuyobozi w’ishyaka rya se Parti Democratique Sénégalais, ishyaka rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall ryashinzwe mu mwaka wa 1974.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza